Guhugura abajyanama b'ubuzima batanga serivisi zo kuboneza urubyaro kurwego rw'umudugudu

Kubera izo mpamvu, Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko abajyanama b’ubuzima bahugurwa ku by’ibanze bikurikira: Uko gahunda yo kuboneza urubyaro ihagaze mu Rwanda, Imiterere n’imikorere y’imyanya myororokero y’umugabo, iy’umugore harimo n’ukwezi k’umugore, Kwirinda ingaruka zituruka ku isuku nke mu gihe umujyanama w’ubuzima atanga serivisi zo kuboneza urubyaro mu mudugudu, Gutegura no gutanga ibiganiro nyigisho ku kuboneza urubyaro, Ubujyanama mu kuboneza urubyaro, Uburyo bwo gukusanya amakuru ku bikorwa bya serivisi zo kuboneza urubyaro mu mudugudu, Uko uburyo bwo kuboneza urubyaro umujyanama w’ubuzima yemerewe butangwa. Ni muri urwo rwego hateguwe iyi nyoboranyigisho y’uhugura abajyanama b’ubuzima bazatanga serivisi zo kuboneza urubyaro ku rwego rw’umudugudu mu Rwanda.