Help with Search courses

KWITA KU MUGORE UTWITE, UWABYAYE N’URUHINJA MU MUDUGUDU

U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bijyanye no kugabanya impfu z’ababyeyi n’iz’abana; impfu z’ababyeyi zavuye kuri 750 mu mwaka wa 2005 zigera kuri 210 ku bana ibihumbi ijana (100.000) bavuka ari bazima mu mwaka wa 2015.  Ibi birerekana ko impfu z’ababyeyi zagabanutse ku kigereranyo cya 72% mu myaka 10 ishize. umubare w’abana bapfa bataruzuza iminsi 28 uva kuri 37 ugera kuri 20 ku bana igihumbi (1.000) bavuka ari bazima.

Abajyanama b’ubuzima bagize uruhare rufatika muri izi mpinduka nziza u Rwanda rwagezeho. Niyo mpamvu bakomeza gushyigikirwa no guhabwa amahugurwa yo kubongerera ubumenyi kugirango bakomeze gutanga serivisi zinoze kandi bakomeze kugira uruhare mu kugabanya imfu z’ababyeyi n’impinja. Ni muri urwo rwego abajyanama bateguriwe iri somo ku buzima bw’umubyeyi n’uruhinja.

Iri somo rikoreshwa mu mahugurwa y’abajyanama b’ubuzima bashinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’uruhinja mu rwego rwo kubungura ubumenyi ngo bashobore gusohoza inshingano zabo zo gufasha abaturage, babakangurira kwitabira no kubumbatira imyitwarire igamije ubuzima bwiza bw’umuryango.