Mu Rwanda, impfu z’abana zikunze guterwa n’ibi bikurikira: kubura ababitaho iyo bagifatwa, kuba kure y’ibigo nderabuzima, kugera ku bigo nderabuzima batinze kandi barembye, kuvurwa ku buryo budahwitse no guhabwa n’ababyeyi imiti itariyo, kutamenya kw’ababyeyi ibimenyetso mpuruza n’uburyo bw’ibanze bwo kuvura.Iri somo rigamije guha abajynama b’ ubuzima ubumenyi,ubushobizi mu kuvura indwara zifata abana mbere y’uko bagera kukigo nderabuzima ,indwara   giye kuzibanda muguha ubumenyi abajyanama b’ubuzima mu Kuvura indwara zifata abana bari munsi y’imyaka itanu(malaria,umusonga,impiswi).