Mu Rwanda, impfu z’abana zikunze guterwa n’ibi bikurikira: kubura ababitaho iyo bagifatwa, kuba kure y’ibigo nderabuzima, kugera ku bigo nderabuzima batinze kandi barembye, kuvurwa ku buryo budahwitse no guhabwa n’ababyeyi imiti itariyo, kutamenya kw’ababyeyi ibimenyetso mpuruza n’uburyo bw’ibanze bwo kuvura.Iri somo rigamije guha abajynama b’ ubuzima ubumenyi,ubushobizi mu kuvura indwara zifata abana mbere y’uko bagera kukigo nderabuzima ,indwara giye kuzibanda muguha ubumenyi abajyanama b’ubuzima mu Kuvura indwara zifata abana bari munsi y’imyaka itanu(malaria,umusonga,impiswi).

Iyi mfashanyigisho igenewe abajyanama b'ubuzima, ikaba igamije kubafasha gusobanukirwa mbere na mbere icyo Virusi itera Ebola aricyo. Nyuma yo gusobanukirwa neza ibikubiyemo, Abajyanama b'ubuzima na bo bazifashisha ubumenyi burimo bigishe abaturage bashinzwe gukurikirana umunsi ku munsi, Abanyarwanda bose bagire imyumvire myiza ku kwirinda no kurwanya Virusi itera Ebola.
U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bijyanye no kugabanya impfu z’ababyeyi n’iz’abana; impfu z’ababyeyi zavuye kuri 750 mu mwaka wa 2005 zigera kuri 210 ku bana ibihumbi ijana (100.000) bavuka ari bazima mu mwaka wa 2015. Ibi birerekana ko impfu z’ababyeyi zagabanutse ku kigereranyo cya 72% mu myaka 10 ishize.
Ku byerekeye abana, umubare w’abana bapfa bataruzuza imyaka 5 wavuye ku bana 152 mu mwaka wa 2005 ugera kuri 50 ku bana igihumbi (1.000) bavuka ari bazima mu mwaka wa 2015; naho umubare w’abana bapfa bataruzuza iminsi 28 uva kuri 37 ugera kuri 20 ku bana igihumbi (1.000) bavuka ari bazima. Ibi bivuze ko umubare w’abana bapfa bataruzuza imyaka 5 wagabanutse ku kigereranyo cya 67% mu myaka 10 ishize naho uwo abana bapfa bataruzuza iminsi 28 ugabanukaho 46% gusa.
Nubwo u Rwanda rwageze kuri ibyo bipimo ndetse rukagera no ku ntego z’ikinyagihumbi, umubare w’impfu z’ababyeyi n’iz’abana bari munsi y’imyaka 5 uracyari hejuru ugereranyije n’imibare igaragara mu bihugu byateye imbere. By’umwihariko, umubare w’abana bapfa bataruzuza iminsi 28 bavutse ugizwe na 40% y’abana bose bapfa bataruzuza imyaka itanu. Imwe mu mpamvu ituma haba imfu z’ababyeyi n’impinja ni ubwitabire bwo gupimisha inda mu gihembwe cya mbere bukiri hasi(…imibare) kubera ababyeyi bamenya ko batwite batinze bityo bagatinda kwipimisha
Ivugururwa ry’imfashanyigisho yagenewe abajyanama b’ubuzima bw’umubyeyi rigamije gufasha gukomeza kugabanya impfu z’ababyeyi n’impinja hibandwa ku ndwara zikunze kubahitana. Ni muri urwo rwego hongerewemo ibijyanye no kurinda umubyeyi kuva cyane nyuma yo kubyara hakoreshejwe ibinini byitwa Misoprostol mbere yo kugezwa kwa muganga ku mubyeyi wabyariye mu rugo n’ibindi bimenyetso mpuruza ku mubyeyi n’uruhinja. Hanongewemo kandi gupima ikizamini cy’inkari kugira ngo bamenye abatwite hakiri kare na gahunda yo kwita ku mubyeyi wakuyemo inda ku mudugudu.
Ibi bizafasha abajyanama b’ubuzima bw’umubyeyi kurushaho gutahura hakiri kare umugore utwite; kwita ku mugore wakuyemo inda mu mudugudu;umubyeyi n’uruhinja bafite uburwayi bwihutirwa koherezwa kwa muganga hakiri kare.
Ikoreshwa ry’iyi mfashanyigisho rizagira uruhare mu gukomeza kugabanya impfu z’ababyeyi n’impinja no kwihutisha kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Iri somo ryagenewe umujyanama w’ubuzima n’undi wese ukeneye kumenya no gutanga ubumenyi ku bukangurambaga kuri kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda.
