Course info
U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bijyanye no kugabanya impfu z’ababyeyi n’iz’abana; impfu z’ababyeyi zavuye kuri 750 mu mwaka wa 2005 zigera kuri 210 ku bana ibihumbi ijana (100.000) bavuka ari bazima mu mwaka wa 2015. Ibi birerekana ko impfu z’ababyeyi zagabanutse ku kigereranyo cya 72% mu myaka 10 ishize.
Ku byerekeye abana, umubare w’abana bapfa bataruzuza imyaka 5 wavuye ku bana 152 mu mwaka wa 2005 ugera kuri 50 ku bana igihumbi (1.000) bavuka ari bazima mu mwaka wa 2015; naho umubare w’abana bapfa bataruzuza iminsi 28 uva kuri 37 ugera kuri 20 ku bana igihumbi (1.000) bavuka ari bazima. Ibi bivuze ko umubare w’abana bapfa bataruzuza imyaka 5 wagabanutse ku kigereranyo cya 67% mu myaka 10 ishize naho uwo abana bapfa bataruzuza iminsi 28 ugabanukaho 46% gusa.
Nubwo u Rwanda rwageze kuri ibyo bipimo ndetse rukagera no ku ntego z’ikinyagihumbi, umubare w’impfu z’ababyeyi n’iz’abana bari munsi y’imyaka 5 uracyari hejuru ugereranyije n’imibare igaragara mu bihugu byateye imbere. By’umwihariko, umubare w’abana bapfa bataruzuza iminsi 28 bavutse ugizwe na 40% y’abana bose bapfa bataruzuza imyaka itanu. Imwe mu mpamvu ituma haba imfu z’ababyeyi n’impinja ni ubwitabire bwo gupimisha inda mu gihembwe cya mbere bukiri hasi(…imibare) kubera ababyeyi bamenya ko batwite batinze bityo bagatinda kwipimisha
Ivugururwa ry’imfashanyigisho yagenewe abajyanama b’ubuzima bw’umubyeyi rigamije gufasha gukomeza kugabanya impfu z’ababyeyi n’impinja hibandwa ku ndwara zikunze kubahitana. Ni muri urwo rwego hongerewemo ibijyanye no kurinda umubyeyi kuva cyane nyuma yo kubyara hakoreshejwe ibinini byitwa Misoprostol mbere yo kugezwa kwa muganga ku mubyeyi wabyariye mu rugo n’ibindi bimenyetso mpuruza ku mubyeyi n’uruhinja. Hanongewemo kandi gupima ikizamini cy’inkari kugira ngo bamenye abatwite hakiri kare na gahunda yo kwita ku mubyeyi wakuyemo inda ku mudugudu.
Ibi bizafasha abajyanama b’ubuzima bw’umubyeyi kurushaho gutahura hakiri kare umugore utwite; kwita ku mugore wakuyemo inda mu mudugudu;umubyeyi n’uruhinja bafite uburwayi bwihutirwa koherezwa kwa muganga hakiri kare.
Ikoreshwa ry’iyi mfashanyigisho rizagira uruhare mu gukomeza kugabanya impfu z’ababyeyi n’impinja no kwihutisha kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
- umufasha w'isomo: Lis Jodi
- umufasha w'isomo: Deognatias Rutebuka